Kigali: kwiyunguruza ntibirinda ayabona

Ahavuye isanamu, other
Ibigo bimwe bitwara abagenzi mu Rwanda bitangiye kugerageza uburyo bwo kwishyuza ingendo hifashishijwe amakarita.
Ubu buryo ngo buzafasha ibi bigo kurengera amafranga byahombaga kubera ko yanyuraga mu ntoki nyinshi mbere y'uko agezwa muri banki.

Ahavuye isanamu, other
Mu gihe aya makarita yaba amaze gukwira hose ariko hari abafite ubwoba ko bashobora gutakaza imirimo.
Aba ni nk'abunganira abatwara imodoka bakoraga akazi ko kwishyuriza ku muryango y'imodoka ndetse no kuyobora abagenzi.
Abasore bahamagara abagenzi muri kimwe mu bigo byakira imodoka zibatwara, birashoboka ko badasigaje igihe kinini kuri aka kazi nyuma y'aho hatangirijwe uburyo bwo kwishyuza ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga ry'amakarita aho umuntu nk'uyu wishyuza cyangwa uhamagara abagenzi azaba atagikenewe.

Ahavuye isanamu, other
Ubu buryo buracyari bushya, bukaba bumaze gutangizwa mu bigo bibiri gusa.
Bwana Emmanuel Habanabakize, umwe mu bayobozi b'ikigo gitwara abagenzi cya Kigali Bus service, avuga ko ubu buryo bwaje kugirango barwanye ubujura.
Mu gihe hari ababona ko iri ari iterambere rije, ku ruhande rw'abasore bakoraga akazi ko kwishyuza ho, baravuga ko imashini ije kubambura akazi.










