Ubushinwa bugiye kugabanya imodoka zikoresha lisansi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushinwa bwatangaje ko bugiye guhagarika ikorwa n'igurishwa ry'imodoka zikoresha lisansi na mazutu.
Uwungirije ministri ushinzwe inganda - Xin Guobin - yavuze ko leta irimo kwiga igihe kiza icyo cyemezo cyatangira gushyirwa mu bikorwa.
Ubushinwa busanzwe bwarihaye intego yuko mu mwaka wa 2025 imodoka zikoreshwa n'umuriro w'amashanyarazi n'izikoresha lisansi n'amashanyarazi zizaba zingana na kimwe cya gatanu cy'imodoka zose zigurishwa muri icyo gihugu.
Mu mwaka ushize Ubushinwa bwakoze imodoka zigera kuri miliyoni 28 - ni ukuvuga hafi kimwe cya gatatu cy'imodoka zikorwa ku isi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Isosiyete Volvo, yaguzwe n'abashinwa, yatangaje mu kwezi kwa karindwi ko imodoka zayo zose nshya guhera muri 2019, zizaba zifite moteri ikoreshwa n'amashanyarazi.
Hari ibindi bihugu byafashe icyemezo nk'icyo cyo guhagarika ikorwa n'igurishwa ry'imodoka zikoresha lisansi na mazutu.
Muri byo harimo Ubwongereza n'Ubufaransa biteganya ko mu mwaka wa 2040 nta modoka nimwe ikorerwa ku butaka bwabyo izaba ikoresha lisansi cyangwa se mazutu.
Ibi byemezo birafatwa muri gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.










