Trump ahakana ko atavuze amagambo akomeretsa umupfakazi w'umusirikare

Serija La David Johnson
Insiguro y'isanamu, Serija La David Johnson yapfiriye mu butumwa mu gihugu cya Nijeri
Yatangajwe

Perezida Trump yahakanye ko atigeze abwira amagambo akomeretsa umupfakazi w'umusirikare wa Amerika wishwe n'abarwanyi ba kiyisilamu.

Umudepide wo mu ishyaka ry'abademokarate, Frederica Wilson, wari kumwe n'umugore w'uwo musirikare igiye yahamagarwa na Bwana Trump, yavuze ko Trump yamubwiye ati:

"Ntekereza ko umugabo wawe yari azi urumutegereje, ariko ntekereza ko bibaje ni hahandi."

Bwana Trump yanenzwe cyane kubera ayo magambo bivugwa ko yavuze
Insiguro y'isanamu, Bwana Trump yanenzwe cyane kubera ayo magambo bivugwa ko yavuze

Bwana Trump avuga ko ngo afite ibimenyetso koi ibi ari ibihimbano.

Ariko ibyo bimenyetso ntabyo yerekanye.

La David, wari mu ngabo zidasanzwe ita special Forces, wari umugabo wa Mysehia Johnson, yiciwe muri Nijer muri uku kwezi.