Mugabe ngo ntiyashidikanya kwirukana visi perezida we

Ahavuye isanamu, AFP
Yatangajwe
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, yavuze ko atazashidikanya kwirukana visi perezida Emmerson Mnangagwa ku kazi.
Avugira muri mitingi mu mujyi wa Bulawayo, Mugabe yatangaje ko Bwana Mnangagwa ashobora gushinga ishyaka rye maze abashaka bakamukurikira.
Uyu mugabo amaze igihe afitanye ibibazo n'umugore wa Mugabe, Grace , wahakanye amakuru yavugaga ko yagerageje kumuroga.

Ahavuye isanamu, Reuters
Aba bombi benshi bababonamo uwasimbura Perezida Mugabe w'imyaka 93.
Bwana Mugabe aziyamamariza gukomeza kuyobora Zimbabwe mu matora ateganijwe mu mwaka utaha.






