Abantu 12 baguye mu mirwanyo ya FARDC na Mayi Mayi i Butembo muri Kongo

Butembo ni umujyi utuwe n'abantu bagera kuri miriyoni imwe
Insiguro y'isanamu, Butembo ni umujyi utuwe n'abantu bagera kuri miriyoni imwe
Yatangajwe

Mu mugi wa Butembo uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo habaye imirwanyo yashyamiranyije inyashyamba za Mayi Mayi n'ingabo za Leta (FARDC) 12 barapfa.

Uyu mugi wa Butembo utuwe n'abantu bagera kuri miliyoni imwe, uri mu Ntara ya Kivu y'amajyaruguru, umaze iminsi ishegeshwe n'icyorezo cya Ebola cyahitanye abarenga 1000.

Kubera imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu imirimo y'amatsinda y'abavuzi barwanya iki cyorezo yahagaritswe.

Abaturage ba hano bavuga ko imirwano muri aka gace yatangiye saa kumi n'imwe z'igitondo ikamara igihe kigera ku isaha imwe.

Abasirikare ba Kongo, FARDC
Insiguro y'isanamu, Igisirikare cya Kongo kivuga ko capfushije umusirikare umwe, aba Mai Mai 11 nabo bakahasiga agatwe

Sylvain Kanyamanda umuyobozi w'umugi wa Butembo yatangaje ko umuntu umwe ku ruhande rw'ingabo za Leta ari we wapfuye.

Uruhande rw'ingabo za Leta rwemeza ko aba Mayi-Mayi 11 ari bo bishwe mu bari bateye umugi wa Butembo bagasubizwa inyuma.

Nyuma y'iyi mirwano, abantu benshi mu mugi wa Butembo bahisemo kuguma mu ngo zabo uyu munsi nk'uko umunyamakuru wigenga uriyo yabibwiye BBC.

Muri uyu mugi wibasiwe na Ebola, abarwanyi bitwaje intwaro nabo bibasiye ibigo bifasha abarwaye iyi ndwara, mu byumweru bibiri bishize umuganga ukomoka muri Kameruni waje mu butumwa bwa OMS/WHO kurwanya Ebola yarishwe.

Umuganga avura abarwayi ba Ebola muri Ituri mu 2018
Insiguro y'isanamu, Kugeza ubu Minisiteri y'ubuzima muri Kongo yabujije abaganga b'inzobere kujya kurwanya Ebola muri Butembo

Nta kiragaraza ko igitero cya none cy'aba Mayi-Mayi cyari kigambiriye ikigo gifasha abarwaye Ebola nk'uko umuyobozi w'umugi wa Butembo abivuga.

Kugeza ubu Minisiteri y'ubuzima muri Kongo yabujije abaganga b'inzobere kujya kurwanya Ebola muri Butembo.

Kuva iki cyorezo cyakwaduka kimaze guhitana abantu barenga 1000 mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituri.