Iperereza rya LONI muri Libya

inzu zarashwe mu mujyi wa Misrata
Insiguro y'isanamu, inzu zarashwe mu mujyi wa Misrata
Yatangajwe

Intumwa za LONI zageze i Tripoli muri Libya aho zatangiye iperereza ku bikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu bishobora kuba byarakozwe mu mvururu zikomeje muri icyo gihugu.

Umuyobozi w'izo ntumwa, Cherif Bassiouni, yavuze ko afite ibibazo ashaka kumenya ku iterwa ry'ibisasu ku baturage, gushyira abantu ku ngohi, gukoresha abacanshuro no gufunga abanyamakuru.

Leta ya Libya yavuze ko izafatanya n'ako kanama ariko ikanasaba ko iperereza ryakorerwa impande zombi zishyamiranye zirimo inyeshyamba n'umuryango wa NATO.