
Bamwe mu batuye Londres bashyira indabo aho uwo musirikaye yiciwe.
Ministri w'intebe w'Ubwongereza, David Cameron, yavuze ko abagabo babiri bishe umusirikare bamutemaguriye mu muhanda w'i Londres, batatiriye amahame y'idini ya Islamu.
Nyuma y'umunsi umwe icyo gitero kibaye, Bwana Cameron yavuze ko Ubwongereza buzatsinda iterabwoba kandi ko kubazahangana n'amagambo yuzuyemo uburozi akoreshwa n'intagondwa.
Abagabye icyo gitero basakuzaga bavuga amagambo akoreshwa mu idini ya Islamu ariko minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yavuze ko abagomba kubazwa ibyicyo gitero ari abantu ku giti cyabo bakigabye.
Hagati aho, igipolisi kiravuga ko cyasatse inzu iri mu majyepfo ya Londres ku birebana n'ubwo bwicanyi.
Biravugwa ko hari abantu 4 igipolisi cyajyanye guhata ibibazo.
Amakuru BBC yabashije kumenya avuga ko umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu gace ka Woolwich yitwa Michael Adebolajo w'imyaka 28 y'amavuko akaba n'umuyoboke w'idini ya Isilamu.