
Icyegera cy'umushikiranganji wa mbere wa Turukiya, Bulent Arinc yahuye n'umurwi w'abigaragambya barwanya leta kugirango barebe ko bahagarika imyigaragambyo imaze iminsi 6.
Abigaragamba bashyikirije urutonde rw'ibyo bashaka birimo gukuraho umuyobozi w'umujyi, no guhagarika umugambi wo gusenya pariki iri Istanbul, ikintu cyatumye iyo myigaragambyo yaduka.
Banasabye ko abantu babo bafashwe barekurwa, maze igipolisi kigahagarika ibikorwa byo gutera ibyuka bihuma amaso abigaragambya.