
David Cameron (ibumoso) na Vladmir Putin
Abakuru ba za leta n'ibihugu 8 bikize kurusha ibindi ku isi bateraniye muri Ireland ya ruguru mu nama iza kwibanda cyane ku kibazo cy'intambara yo muri Syria.
Ministri w'intebe w'Ubwongereza, David Cameron, yatangaje ko iyo nama y'iminsi ibiri ishobora kwongerera imbaraga ibikorwa byo kugerageza kureba ukuntu icyo kibazo cyabonerwa umuti burundu.
Nubwo hari ubwumvikane buke kuri icyo kibazo hagati y'Uburusiya ku ruhande rumwe n'Uburayi n'Amerika ku rundi, Bwana Cameron yavuze ko hari ibyo bumvikanaho.
Yabwiye abanyamakuru ko impande zose zisanga ari ngombwa ko icyo kibazo cya Syria kirangira mu nzira y'amahoro.
Ibyo rero ngo akaba aribyo umuryango w'ibihugu 8 bikize kurusha ibindi ku si bigomba kugenderaho.
Uburusiya bushyigikiye leta ya Syria ejo bwamaganye bwivuye inyuma igikorwa cyo guha inyeshyamba zirwanya leta muri Syria.