Ukraine: Prezida Viktor yabandutse kw'ijambo

Ahavuye isanamu, AFP
Yatangajwe
Perezida wa Ukraine - Victor Yanukovych yemeye iyegura rya ministri w'intebe we Mykola Azarov n'abagize leta ye.
Ariko rero, bazaguma mu kazi kabo kugeza igihe hashyiriweho leta nshya.
Mbere yaho, inteko nshingamategeko ya Ukraine yari yakoranye maze ivanaho amategeko aherutse kujyaho akumira imyigaragambyo.
Ayo mategeko yakuruye ibikorwa by'urugomo kuva yatangira gukurikizwa mu ntangiriro za kuno kwezi.
Abadepite hafi ya bose bavanyeho rero amategeko abuza abigaragambya kwigarurira amazu ya leta no kubuza abari mu myigaragambyo kwambara ibintu bibahisha n'ingofero zikoze mu byuma.






