ONU yasabye imbabazi abaturage ba Syria

Ahavuye isanamu, AFP
Yatangajwe
Icyiciro cya kabiri cy'ibiganiro by'amahoro hagati y'impande zihanganye mu ntambara yo muri Syria, byaberaga i Geneve mu Busuwisi, cyarangiye ntacyo bigezeho.
Intumwa idasanzwe ya ONU ikaba n'umuhuza muri ibyo biganiro, Lakhdar Brahimi, yasabye imbabazi abaturage ba Syria kubera ko nta ntambwe yatewe muri ibyo biganiro.
Ntiyanabashije kandi gushyiraho itariki y'icyiciro cya gatatu cy'ibyo biganiro.
Bwana Brahimi yavuze ko intumwa za leta ya Syria zanze kwemera gahunda ye muri ibyo biganiro, harimo no kuganira ku rwego rwayobora igihugu mu gihe cy'inzibacyuho.
Yavuze ko akomeje kwizera ko ibyo biganiro bizakomeza mu gihe kiri imbere impande zombi zimaze kubona igihe gihagije cyo kubitekerezaho.






