Olmert yakatiwe imyaka 6

Ahavuye isanamu, REUTERS
Yatangajwe
Urukiko muri Isiraheli rwakatiye uwahoze ari ministiri w'intebe, Ehud Olmert, igifungo cy'imyaka 6 rumaze kumuhamya ibyaha bya ruswa.
Uyu mugabo niwe wa mbere mu bahoze bayobora leta ya Isiraheli uhanishijwe igifungo azira ruswa.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, bwana Olmert, yahamijwe n’icyaha cyo kurya ruswa ashyigikira umushinga wo kubaka amazu i Yerusalemu ubwo yari umuyobozi w'uwo mujyi.
Umucamanza wabakatiye yabwiye bwana Olmert n'abandi bafatanije muri urwo rubanza, ko ibikorwa byabo bingana no kugambanira igihugu.
Ehud Olmert yabaye ministiri w'intebe asimbuye Ariel Sharon muri 2006, yegura ku butegetsi muri 2008.
Umuburanira yavuze ko azajurira.






