Umuyobozi arasaba ko ubutegetsi bwimurwa

Ahavuye isanamu, REUTERS
Yatangajwe
Umuyobozi w'intara ya Donetsk yavuze ko hari imigambi yo gutegura amatora ya kamarampaka agamije kwiga uko ubutegetsi bwakwimurirwa mu ntara.
Sergei Taruta, washyizweho n'ubutegetsi bwa Kiev, yavuze kandi ko abashaka kwiyomora kuri Ukraine bashyigikiye Uburusiya, batakurikije amategeko ubwo batangazaga ubwigenge nyuma y'amatora ya kamarampaka.
Icyo cyifuzo kije nyuma y'aho ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage, Frank-Walter Steinmeier, avuze ko ashyigikiye ibikorwa bya leta ya Ukraine byo kugirana ibiganiro n'impande zose muri icyo gihugu.
Leta ya Ukraine yateguye ibiganiro bizaba ejo kuwa gatatu, ariko abashaka kwiyomora kuri Ukraine bitwaje intwaro, bamaze kuvuga ko batazitabira iyo mishyikirano.






