Iraki: Hekenewe Guverinoma y'ubumwe

Ahavuye isanamu, Reuters
Yatangajwe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry yageze mu murwa mukuru wa Iraki Bagdad aho ajyanywe no gusaba ko hajyaho Guverinoma ihuriweho n’impande zose.
Uru rugendo ruje mu gihe inyeshyamba z’aba Sunni zikomeje kwigarurira uduce twinshi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Iraki.
Bwana Kerry arateganya guhura na Minisitiri w’intebe Nouri al-Maliki, abayobozi b’aba Sunni, abakuriye aba Shia ndetse n’abo mu miryango y’aba Kurde.
Mbere y’uko Kerry agera I Bagdad, abarwanyi b’aba Sunni bari bamaze kwigarurira ikibuga cy’indege cya gisirikare kiri mu mujyi ukomeye wa Tal Afar.






