Ebola: OMS irakurikiranira hafi ibindi bihugu 15

Liberia, Sierra Leone na Guinee nibyo byibasiwe cyane na Ebola.
Insiguro y'isanamu, Liberia, Sierra Leone na Guinee nibyo byibasiwe cyane na Ebola.
Yatangajwe

Ishami rya ONU ryita ku buzima - OMS - riravuga ko ririmo gukurikiranira hafi ibihugu 15 muri gahunda yo gukumira icyorezo cya Ebola.

Dr Isabelle Nuttal wo muri OMS yavuze ko ibyo bihugu ari ibisangiye umupaka n'ibihugu byibasiwe cyane na Ebola aribyo: Liberia, Sierra Leone na Guinee; hamwe n'ibindi bihahirana cyangwa bikagendanirana cyane n'ibyo bihugu bitatu.

Yabwiye abanyamakuru ko umubare w'abantu bandura Ebola urimo kugenda wikuba kabiri buri kwezi kandi ko bizatwara amezi menshi kugirango iyi ndwara itongera kuboneka.

Hagati aho Ubufaransa bwatangaje ko bugiye gutangira gusuzuma abagenzi baje n'indege bava mu gihugu cya Guinee.