Mu Rwanda hakomeje iperereza kuri BBC

Mu Rwanda hakomeje ku munsi ugira kabiri imirimo yo ku mugaragaro y'itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibiri muri film Rwanda's Untold Story yanyuze kuri imwe muri televiziyo za BBC mu ntangiriro z'ukwezi gushize.
Yamaganwe na leta y'Urwanda ivuga ko ipfobya jenoside.
Ku wa gatatu hari humvirijwe umuyobozi w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda
Ku wa kane mu banyuze imbere y'iryo tsinda harimo Maitre Jacques Kabiru umunyamategeko uhagarariye RURA ari nayo yafashe icyemezo cyo kuba ihagararitse ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango ku mirongo ya FM nyuma yaho iyo Film itangarijwe kuri BBC 2.
Jacques Kabiru yavuze ko amategeko ahari kw'igenzuramikorere y'amakuru aterekana neza urwego rujejwe kwiga ibibazo by'ibitangajwe n'ibinyamakuru mu gihe bigaragaye ko bishobora kuba hari icyo byononye.
Ku kibazo c'imvo yatumye RURA ihagarika ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango kandi atariyo yatambukije iyo filmi, Jacques Kabiru yasubije ko kwari kugira bibutse BBC ko mu mikoranire y'amasezerano bafitaniye itegerzwa kwirinda ibishobora gukomeretse Abanyarwanda.
Mu Rwanda itsinda rishinzwe kwiga ku kibazo cya Filmi yakozwe n'umunyamakuru wa BBC Jane Corbin ryatangiye kumva abatangabuhamya kuri icyo kibazo.
Bimwe mu byarakaje leta y'Urwanda n'uko iyo filmi ivugisha abashakashatsi bemezaga ko imibare y'abatutsi bazize genocide yo mu 1994 ishobora kuba idahuye n'iyisanzwe izwi.
Bivugwa ko genocide yahitanye abatutsi basaga miliyoni imwe mu 1994.
Iryo tsinda ryo kwiga ku kibazo cy'iyo filimi rigizwe n'abantu 5.
Ryahawe amezi atatu kugira ribe ryatanze icyegeranyo. Ariko rishobora no kongerwa igihe.










