EU : Ishoramari rishya mu muryango

Jean-Claude Juncker
Insiguro y'isanamu, Jean-Claude Juncker
Yatangajwe

Akanama k'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi katangaje ko uwo muryango ugiye gutanga amafaranga miliyari magana atatu yo kunzanzamura ubukungu bw'ibihugu bigize uwo muryango, hakanahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe.

Ayo mafaranga akoreshwa cyane mu mishinga minini cyane cyane mu majyepfo y'Uburayi hatagishorwa imali.

Umukuru w'akanama k'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi Jean Claude Juncker yavuze ko iyo gahunda igiye gutanga ikizere nyuma y'imyaka myinshi hari imigambi yo k wizirika umukanda n'ubukungu butava aho buri.