Australia : Urupfu ry'umukinnyi Hughes

Ahavuye isanamu, AFP
Ubutumwa bw'akababaro bwohererejwe umuryango w'umunya Astralia ukina cricket, Philip Hughes wapfuye azize ibikomere yagiriye mu mukino waberaga i Sydney ejobundi kuwa kabiri ushize.
Yarafite imyaka 25. Hughes yaguye mu kibuga umupira umaze kumukubita ku gice cy'inyuma cy'umutwe, igice gisanzwe kitarindwa n'ingofero baba bambaye.
Umushikiranganji wa mbere wa Australia, Tony Abbott yavuze ko urupfu rwatunguranye kandi rwababaje miliyoni z'abanya Australia.
Umukuru w'ishyirahamwe rya cricket muri Australia, James Sutherland, yavuze ko Hughes yari icyamamare cyari gitangiye kuzamuka, aho ubuhanga bwe mu mukino wa criet bwari bugiye kugaragara mu gihe kiri imbere.
Umuganga w'umurwi yakiniraga, Peter Brukner, yavuze ko umuvuduko w'umupira wakubisa ku dufuka dutwara amaraso mu bwonko, bituma atangira kuvirirana biragenda bigera mu bwonko.
Mu ntara akomokamo, New South Wales, ejo amabendera azazamurwa kugeza hagati muri henshi mu nyubako za leta.
Hughes yatangiye gukina mu 2009, akaba amaze gukinira igihugu cye inshuro 26.






