Ebola imaze guhitana abantu hafi 7000

Ebola yibasiye cyane Liberia, Guinee na Sierra Leone.
Insiguro y'isanamu, Ebola yibasiye cyane Liberia, Guinee na Sierra Leone.
Yatangajwe

Ishami rya ONU ryita ku buzima – OMS – riravuga ko umubare w’abantu bamaze guhitanwa na Ebola muri Afurika y’uburengerazuba umaze kugera ku 6928.

Uwo mubare wiyongereyeho hafi abantu 1000 kuva aho OMS itangarije icyegeranyo cyayo ku wa gatatu.

Muri uwo mubare harimo kandi n’abantu batari baramenyekanye bahitanywe na Ebola icyaduka.

Abahanga mu by’ubuvuzi baravuga ko igiteye impungenge cyane ari umubare w’abandura Ebola kurusha abo imaze guhitana ngo kubera ko byerekana ukuntu icyo cyorezo kigenda gisakara.

Umubare w’abandura indwara ya Ebola uragenda ugabanuka muri Liberia ariko uracyari hejuru muri Sierra Leone.

Iyi ndwara yibasiye cyane ibihugu bya Guinee, Liberia na Sierra Leone.