Otirishe: 4 bafashwe kubera imirambo mu ikamyo

Ahavuye isanamu, AFP
Polisi muri Hongiriya iravuga ko yataye muri yombi abantu bane nyuma yo kuvumbura imirambo y’abimukira 71, mu ikamyo muri Otirishe, bakekwa kuba abanya Siriya.
Imirambo y’abagabo 59, abagore umunani n’abana bane bakekwa kuba bamaze umunsi n’igice cyangwa ibiri barapfuye.
Polisi yavuze ko abapfuye bagaragara nk’abimukira bavuye muri Siriya kandi ko bashobora kuba barapfuye nyuma yo kubura umwuka mu modoka.
Batatu mu bafashwe ni abanya Bulugariya undi ni umunya Afuganisitani. Bakekwa kuba bari batwaye iyo kwamyo.

Ahavuye isanamu, Reuters
Igipolisi cyoherejwe gukora iperereza ku ikamyo yaroshywe ku muhanda munini witwa A4 werekeza I Vienna, cyavumbuye imirambo yamaze kubora ku wa Kane mu gitondo.
Imodoka yajyaywe mu nzu ikorerwamo n’urwego rushinzwe gasutamo kandi hari ibikoresho bikonjesha aho amatsinda y’abahanga mu kugenzura amasano y’uturemangingo tw’umubiri bamaze ijoro ryose basuzuma imirambo.
Iri tsinda ry’abantu bacyekwa kuba barapfuye igihe imodoka yambukaga ijya muri Otirishe ivuye muri Hongiriya.
Mu bapfuye harimo n’umwana w’umukobwa ufite hagati y’umwaka umwe n’itatu.










