Fabius aranenga ibihugu bitakira abimukira

Ahavuye isanamu, EPA
Yatangajwe
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Laurent Fabius, yanenze bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kubirebana n’imyifatire yabyo ku kibazo cy’abimukira binjira mu Burayi.
Yatunze agatoki cyane ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byanga kwakira impunzi.
Yanenze cyane igihugu cya Hongiriya kubera ko cyubatse urukuta rw’imikwege rubuza abimukira kukinjiramo banyuze muri Serbia.
Laurent Fabius yavuze ko ibi bitubahirije amahame Uburayi bugenderaho.
Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byasabye ko habaho inama yihutirwa y’abaminisitiri bo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi yo kwiga icyo kibazo cy’abimukira.






