Australia igiye kugira ministri w'intebe mushya

Ahavuye isanamu, AP
Yatangajwe
Ministri w'intebe wa Australia, Tony Abbott, yavanywe ku buyobozi bw'ishyaka - Lilberal party - riri ku butegetsi.
Umukuru waryo mushya, Malcolm Turnbull, niwe ugiye kuba ministri w'intebe mushya wa Australia.
Uyu mugabo wari usanzwe ari mubagize leta iyobowe na Tonny Abbott yatsindiye umwanya w'ubuyobozi bw'iryo shyaka n'amajwi 54 naho Abbott abona 44.
Nubwo bwose Tony Abbott yari amaze igihe adakunzwe cyane muri Australia, byihuse cyane kugirango ave ku butegetsi.
Yari yatangiye umunsi avuga ngo nta bashaka kumuvana ku mwanya w'ubuyobozi bw'ishyaka.
Mu nyuma ariko niko byagenze.






