Ubugereki: Abaturage basubiye mu matora

Ahavuye isanamu, Reuters
Yatangajwe
Abagereki basubiye mu matora yibanda cyane ku kibazo gikomeye cy’ubukungu bw’igihugu.
Ni inshuro ya gatatu abaturage basabwa gutora kandi ibimenyetso bya mbere birerekana ko ubwitabire buri bube ku kigero cyiri hasi cyane ugereranyije n’amatora ya kamarampaka mu kwezi kwa Karindwi.
Alexis Tsipras, uyobora uruhande rw’ishyaka rya Syriza, ari gushaka imbaraga nshya nyuma yo kwemera amahame y’ingoboka mu bukungu, kandi yari yarasezeranye kutayemera.
Syriza ihanganye bikomeye n’ishyaka ry’abagendera ku mahame y’ibya cyera, New Democracy. Umuyobozi wa guverinoma nshya azagomba gushyira mu bikorwa, impinduka zikomeye mu rwego rw’ubukungu.






