Hadi Janvier yatwaye umudari wa zahabu

Hadi Janvier
Yatangajwe

Umusore Hadi Janvier yaraye yegukanye umudari wa zahabu mu mikino nyafurika ibera mu gihugu cya Congo Brazzaville mu gusiganwa ku magare.

Kugirango agere kuri uyu mudari Hadi Janvier yanikiye abandi bakinnyi bakomeye barimo abakomoka muri Afurika yepfo na Algeria.

Umwe mu batoza - Felix Sempama - aravuga ko mu byatumye ikipe y'Urwanda y'amagare yitwara neza ari umutoza mukuru mwiza Jonathan Boyer ndetse n'inkunga ya leta y'Urwanda.

Ngo byatumye abakinnyi bakora amarushanwa menshi mu kwitegura iri rushanwa.

Bwana Sempana avuga kandi ko intego ubungubu ari uko abakinnyi bagera ku rwego rw'amarushanwa y'amagare akomeye yo mu Burayi nka Tour de France.