Tour du Rwanda: Umunyarwanda yegukanye agace kabanza

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango, i Kigali
- Yatangajwe
Umunyarwanda, Jean Bosco Nsengimana, yegukanye agace ka mbere k’irushanwa ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda”.
Aka gace kazwi nka (prologue) ni ko gato mu bigize iri rushanwa. Gafite uburebure bwa kilometero eshatu n’igice (Km 3.5).
Nsengimana yazirutse mu minota itatu n’amasegonda 52.
Ku mwanya wa kabiri haje Valens Ndayisenga wegukanye “Tour du Rwanda” mu mwaka ushize wa 2014, naho umwanya wa gatatu nawo uba uw’Umunyarwanda Hadi Janvier.

Muri rusange iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18 avuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabae wa Afurika ndetse no hanze yawo.
URwanda rufitemo amakipe atatu.
Ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa biromo: Afurika y’Epfo, Maroke, Alijeriya na Eritereya.
Harimo kandi n’amakipe akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku mugabane w’Uburayi nk’Ububiligi, Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ubuholandi.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo irushanwa nyirizina ritangira, abasiganwa bakazakora urugendo rungana na kilometero 135
(km 135) bava i Nyagatare berekeza i Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.










