FRN ivuga ko Brig Gen Kamanzi yagiye gukorana na yo avuye muri FARDC

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Umutwe w'inyeshyamba wa FRN urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) watangaje ko uwari umusirikare wo ku rwego rwa jenerali mu ngabo z'icyo gihugu (FARDC) yazivuyemo akawusanga ngo bakorane.

Itangazo ry'umuvugizi wa FRN Lawrence Kanyuka rivuga ko Général de Brigade François Kamanzi yari umukuru w'ibikorwa mu karere ka 12 ka gisirikare mu ngabo za DRC ko mu ntara ya Kongo-Central.

Kanyuka yongeyeho ko abandi basirikare bakuru babiri na bo bahisemo kwifatanya na FRN ndetse ko mu minsi iri imbere izatangaza imyirondoro yabo.

Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC yabwiye BBC Gahuzamiryango mu butumwa bwanditse ati: "Bibaye ari uko bimeze, byaba biteye isoni ku mwuga wacu wa gisirikare."

BBC Gahuzamiryango yanagerageje kuvugana n'umuvugizi wa FARDC.

Kanyuka yavuze ko Kamanzi "yahisemo kwitandukanya n'ubutegetsi bwa Kinshasa, bugaba ibitero buri munsi ku bushake ku baturage b'abasivile". Ntibisobanutse uburyo n'igihe Kamanzi yagereye muri FRN.

Impande zombi ziri muri iyi ntambara – imaze imyaka hafi itanu yongeye kubura mu burasirazuba bw'igihugu – zishinjwa kugaba ibitero by'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) mu bice bituwemo n'abasivile.

FRN itangaje ibi nyuma y'umunsi ibiro bya Perezida wa DRC Félix Tshisekedi bitangaje videwo imugaragaza ubwo yari ari mu nama n'abadepite n'abasenateri mu cyumweru gishize, avuga ko igihe cyose azaba agifite "igitonyanga cy'amaraso mu mubiri" we azakomeza kurwanirira igihugu cye.

Muri iryo jambo, rya mbere yari avuze ku mugaragaro kuva uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila atangajwe nk'umukuru wa FRN, Tshisekedi yavuze ko ibyabaye byemeje ibyo yari yaravuze ko Kabila ari we wari uri inyuma ya M23.

Yongeyeho ati: "Mu bya gisirikare, jyewe mfitiye icyizere ingabo zacu nubwo twagize ibibazo byinshi bivuye ku bacengezi n'abagambanyi. Simvuze ko bose twabaranduye ariko muri iki gihe twashoboye kubatera ubwoba. Uyu munsi, niba hakiri abagambanyi, ntibagikora ku mugaragaro nkuko byari bimeze mu gihe gito gishize."

Ibyo wamenya kuri François Kamanzi

Raporo yo mu 2017 y'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ivuga ko François Kamanzi yahoze mu wari umutwe w'inyeshyamba wa RCD warwanyije ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila – se wa Joseph Kabila – nyuma yuko ashwanye n'abamufashije mu mutwe wa AFDL, barimo u Rwanda, mu guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Bamwe mu bari bagize RCD nyuma baje gushinga umutwe w'inyeshyamba wa CNDP wari uyobowe na Laurent Nkunda. Bamwe mu bari bari muri CNDP ni bo baje gushinga M23, ubu yahindutse FRN.

Uwavuganye na BBC Gahuzamiryango ukurikiranira hafi ibibera mu karere k'ibiyaga bigari avuga ko Kamanzi yakoranye na Nkunda by'igihe gito ariko akaza gutandukana na we ubwo benshi bari batangiye kuva muri CNDP.

Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, wategetse DRC imyaka 18 kuva mu 2001 kugeza muri Mutarama (1) mu 2019, Kabila yagize Kamanzi umukuru wungirije w'akarere ka gisirikare ushinzwe ibikorwa n'iperereza mu ntara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bw'igihugu.

Amakuru avuga ko Kamanzi, uvuka muri teritwari ya Rutshuru, yarwanye mu zari inyeshyamba za RPA/RPF zaje gufata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nyuma y'urugamba rwiswe urwo kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira (10) mu 1990.

Raporo z'inzobere za ONU zishinja u Rwanda gufasha uwari umutwe wa M23. U Rwanda rurabihakana.

Ukujya muri FRN kwa Kamanzi gutangajwe mu gihe amakuru avuga ko imirwano ikaze imaze igihe yongeye kubura mu ntara ya Kivu y'Epfo muri teritwari ya Uvira.

Mu Kuboza (12) mu 2025, umujyi wa Uvira wari wafashwe by'igihe gito n'uwari umutwe w'inyeshyamba wa AFC/M23, uza kuwuvamo ku gitutu cy'amahanga arangajwe imbere n'Amerika.

Ku wa kabiri, Amerika yatangaje ko intumwa zikora igenamigambi rya gisirikare z'u Rwanda na DRC zahuriye mu nama i Garmisch mu Budage, muri gahunda yo gushyira mu ngiro amasezerano y'amahoro Perezida Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame basinye mu Kuboza (12) mu 2025, yahagarikiwe na Perezida w'Amerika Donald Trump.

Iyo nama ikurikiye iya gatandatu yabereye i Genève mu Busuwisi muri Kanama (8), Amerika ivuga ko yari iyo kunoza umushinga w'ibikorwa mbere yuko wemezwa, ujyanye n'ibyo impande zombi ziyemeje mu by'umutekano mu masezerano ya Washington.

DRC yiyemeje kurandura/kubuza gukora ("neutralisation") umutwe w'inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC, naho u Rwanda rwiyemeza gukura ingabo mu bikorwa ("disengagement of forces") no gukuraho "ingamba z'ubwirinzi".